Agacurama :

Agacurama ntikaboneka henshi, abana bamwe baragatinya, bakabona bakagahunga, kuko bakeka ko kabaruma.

Umutwe n’uruhu byako bisa n’iby’imbeba.

Kagira ubwoya bworoshye n’amababa ameze nk’urwugara, atagira ubwoya.

Gafite amatwi, izuru n’umunwa birebire kandi mu rwasya rwako gafite amenyo asongoye.

Ntikamenyereye kugenda hasi, gakunda kuguruka. Kazirana n’urumuri n’urusaku, kakikundira umwijima n’aho abantu bataba, kagacurika umutwe, utuguru tukajya hejuru.

Agacurama kamara igice cy’umwaka gasinziriye, kakava aho kihisha mu majoro adakonje cyane, kakajya kwishakira ibiryo.

Gahiga isazi kakazifatisha amaboko.

Cyakora kazirana n’igihunyira n’izindi nyoni za nijoro; usanga zigahiga ngo zikarye.

Ngo kera inyoni n’inyamaswa zagize intambara, ibikoko bimwe bikibwira ko agacurama ari inyoni, ibindi ko ari inyamaswa mu zindi.

Na ko ubwako ntikari kazi igice gaherereyemo.

Kabonye inyamaswa zitsinze, karazisanga.

Kati «mbese mwigeze mubona inyoni ifite amenyo? Enda nimuze murebe! »

Haciye igihe zirongera zirarwana, inyoni ziganzura inyamaswa.

Agacurama kati «ni uko, ni uko! Ubwo ahari aho murampinda ngo sindi inyoni kandi mureba mfite amababa!»

Inyoni ziti «reka da!» Rimwe kakishyira mu nyamaswa, ubundi kakiyita inyoni. Bigatuma kagayika, ari mu nyoni no mu nyamaswa.

Banavuga ko ariyo mpamvu gakunda kwihisha, kagakunda umwijima.